Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kizatangira ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2019.

 

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yatangaje ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kizatangira ku wa Mbere

Yagize ati” Ubuyobozi bwa RMC bunejejwe no kumenyesha Abayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Rmadhan kizatangira ku wa 6/5/2019.’’

Itangazo ryashyizwe ahabona na RMC rikomeza rivuga ko “Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu ku buryo bw’umwihariko kuzagira igisibo cyiza cyuje umugisha.’’

Abantu batemerewe gusiba ni abagore batwite n’abonsa  ahubwo bishyura iyo minsi iyo ibyo bikemutse; abageze mu zabukuru n’abarwayi bafata imiti buri munsi, na bo batanga icyiru, aho bagaburira umukene buri munsi mu gisibo.

ITANGAZO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU