Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss Mwiseneza Josiane, bivugwa bamenyanye ubwo yari akiva mu karere ka Rubavu ubwo yari yatoranyijwe mu bakobwa 6 babonye itike yo guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Hamenyekanye umusore uri mu rukundo na Miss Mwiseneza Josiane

Nsabimana Evariste uzwi nka Evazoo Evazoo mu muziki, umuhanzi ukizamuka, ni we mukunzi wa Miss Josiane Mwiseneza nk’uko uyu musore ubwe yabihamije.

Nsabimana Evariste wiga muri Kaminuza Ines Ruhengeli iherere i Musanze, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda, yavuze ko ari impamo inkuru y’urukundo rwe na Mwiseneza Josiane ndetse avuga ko nyuma yo gusoza kaminuza bazatungurana.

Hamenyekanye umusore uri mu rukundo na Mwiseneza Josiane

 

Uretse kandi iby’iyi nkuru y’urukundo rw’aba bombi, unakurikije ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, uburyo bose bakurikiranana kuko iyo umwe ashyize akantu kuri Instagram undi agakunda mbere y’abandi, ndetse Miss Josiane yashyize uyu musore kuri Instagram ye amwifuriza guhirwa, niyo urebye n’amagambo yabo bombi by’umwihariko uyu musore aba amwandikira, byose bigaragaza urukundo rukomeye ruri hagati y’abo.

Hamenyekanye umusore uri mu rukundo na Mwiseneza Josiane

Gusa iyo uganira na Miss Mwiseneza Josiane ukamubaza niba afite umukunzi, akubwira ko amufite nyuma akisubira akavuga ko nta mukunzi afite. Miss Josiane aherutse gutangaza ko afite umukunzi uba muri Kigali, gusa uyu we aba mu Karere ka Musanze ari naho yiga.

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU