Muri Qatar Hamuritswe Stade itangaje izakinirwamo imikino ya ¼ ifite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugore.

Stade ya Al Wakrah Stadium ngoije guhindura byinshi mu bijyanye n’imikino ku isi aho ifite ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru aho izajya igabanya ubushyuhe ku bafana ibihumbi 40 bazajya baba bayicayemo mu gihe cy’umukino

Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe n’umwubatsi w’Umunya-Iraq ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Dame Zaha Hadid, wapfuye mu 2016 azize indwara y’umutima, afite imyaka 65.

Ubwo uyu mugore yashyiraga hanze bwa mbere gahunda ze zo kubaka iyi Stade, mu 2013, yavuze ko yagendeye ku miterere y’ubwato bwa kera bwakoreshwaga n’abarabu, ariko nyuma yo gushyiraho igisenge, amafoto yagiye hanze yateje impagarara muri benshi bavuga ko ifite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugore.

Uyu mugore wakoze no mu bindi bigo bikomeye nka Aquatics Centre mu mikino Olempike yabereye i Londres mu 2012, MAXXI Museum mu Butaliyani, na Guangzhou Opera House mu Bushinwa, yavuze ko iyo iki gishushanyo gikorwa n’umugabo abantu batari kukinenga bigeze aha.

Iyi stade yubatswe mu bilometero 19 uvuye mu murwa mukuru, Doha, yahawe iyi shusho kugira ngo ibashe kurinda abantu ubushyuhe bwo mu butayu, aho hashyizweho ikoranabuhanga rituma ubushyuhe buba buri ku kigeraho cya dogire selisiyusi 22 (220c).

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi cya 2022 ryashyizwe mu mezi haba hari ubushyuhe buke muri Qatar, aho rizatangira tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU