Ubuyobozi bw’Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), ubwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse n’ikigo cy’amazi n’isukura (WASAC), bashimangiye uburyo izamurwa ridasanzwe ry’igiciro cy’amazi mu Rwanda riherutse gukorwa, rifite ishingiro kandi ko hari impamvu nyinshi zashingiweho hazamurwa icyo giciro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2019, ku cyicaro cya RURA habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje RURA, MININFRA na WASAC, aho abayobozi muri ibyo bigo basobanuye iby’izamurwa ry’igiciro cy’amazi rikomeje kuvugisha benshi.

Nk’uko RURA yabisobanuye, ngo ibiciro byazamuwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba Leta ikeneye kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi ndetse no kongera ingano yabyo kugirango amazi meza arusheho kugera kuri bose. Umuyobozi mukuru wa RURA yavuze ko ibiciro bihari uyu munsi umuturage aba yiyishyuriye angana na 26.2% naho Leta ikaba iba yamutangiye agera kuri 73.8%.

Mu zindi mpamvu zatumye igiciro cy’amazi kizamurwa, harimo nko kugendana n’agaciro k’ifaranga, kandi ngo ibiciro byagenwe harebwa cyane ku byiciro by’ubushobozi bw’abaturage aho uw’ubushobozi bucye yishyuzwa macye kuko ukoresha amazi menshi nko mu koza imodoka, kuhira ubusitani n’ibindi, biba bigaragaza urwego rw’ubushobozi bw’uwo muturage. Ibi ninabyo bituma ukoresha menshi bamubarira ku giciro cyo hejuru.

Aimé Muzola, Umuyobozi mukuru wa WASAC, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwiga kubungabunga amazi, kuko ngo abenshi basiga abakozi mu ngo bakibagirwa kuzajya bagenzura uko bakoresha amazi. Mu mvugo ye ati: “Hari abatabyitaho ugasanga amazi hari aho ameneka cyangwa akoreshwa nabi, amazi rwose mureke kuyaca amazi”.

Ibiciro bishya bigaragaza ko ukoresha hagati ya litiro 1.000 na litiro 5.000 mu kwezi, yishyuzwa amafaranga 340 kuri meterokibe (litiro 1.000) ariko iki giciro hakiyongeraho n’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%. Ukoresha hagati ya litiro 5.000 na litiro 20.000 yishyura amafaranga 720 kuri meterokibe ukongeraho na 18% y’umusoro, ukoresha hagati ya litiro 20.000 na litiro 50.000 ku kwezi we yishyura amafaranga 845 kuri meterolibe naho ukongeraho amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU