Umuraperi Adolo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ejo’. Ni umwe mu baraperi nyarwanda bazanye imiririmbire idasanzwe mu ndirimbo zabo bakoze.

Umuhanzi Muhire Adonise uzwi nka Adolo ku izina ry’ umuzika ni umuraperi nyarwanda umaze igihe gito atangiye kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop bitewe n’uburyo uyu muraperi aririmbamo ndetse anahimba indirimbo ze.

Mu ndirimbo yashyize hanze yitwa Ejo yaremeye ikizere abantu bakitakarije aho yababwiraga ko ejo habo ari heza ndetse abasaba ko badakwiriye kwiheba ahubwo bayoboka inzira nziza igerayo aha cyane yabwiraga urubyiruko rugenzi rwe.

Yakomeje avuga ko muri iy’ isi abantu ndetse n’amafaranga bihindura  guhindura benshi gusa ko abantu badakwiye kubiha agaciro kuko uyu munsi ashobora kuba ari wowe uyafite cyangwa akaba  nawe ashobora kuyagira kuko isi izenguruka.

Mu kiganiro na Adolo yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gucyebura urubyiruko rwihebye ko ikizere kigihari ndetse abasaba gukomeza kugira umutima ukomeye bagakomera kuko bucya bucyana ayandi ndetse abasaba ko mu bikorwa byabo baharanira guteza imbere ibikorerwa iwabo kurusha ibikorerwa ahandi kuko aribyo bizerekana uwo uriwe.

Adolo kuri ubu uri gufashwa n’inzu ya The Beam Beat Records kuri ubu ihagarariwe na Producer Leaser Beat yatubwiye ko uyu muhanzi yinjiye mu rutonde rw’abahanzi bafashwa n’iyi nzu kubera imyitwarire ye ndetse n’impano bamubonyemo  ngo ibi bigaragaza neza ko azavamo umuhanzi ufite intego kandi ushoboye.

Yagize ati” Uyu muhanzi ni mushya nibwo turimo kumufasha kumukorera ibihangano bye muri The Beam Beat Records aho twizera neza ko nawe azatera imbere nkuko abo yasanzemo bafite intambwe bamaze gutera.

Leaser Beat yaboneyeho kutubwira ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi nawe ndetse ko n’amashusho yayo yamaze kujya hanze aho asaba abanyarwanda muri rusange ndetse n’itangazamakuru gukomeza gushyigikira Impano nshya kuko igihe tugezemo hanakenewe amaraso mashya azaza kunganira abasanzwe bakora umuziki by’umwihariko injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

REBA HANO AMASHUHSO YA ADOLO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU