Nyuma yo gusubizwa kw’amwe mu mashami ya kaminuza y’urwanda ku gicumbi cy’ubumenyi I Ruhande ishami rya Huye bimwe mubyahesheje umujyi wahuye gukomeza gutera imbere dore ko n’ibirori bisigaye bihabera kenshi gusa kurubu abanyarwenya nibo baza kw’isonga mukwigarurira imitima yabenshi muri The Campus Comedy.

Abanyarwenya basusurukije abitabiriye The Campus Comedy kuburyo budasanzwe
Abanyarwe basusurukije abafana muri campus comedy2

Ni nyuma y’ amasaha make aho bamwe mu banyarwenya aho twavugamo zaba-missedcall, fally merci,kodo cartoons, Nimu Roger ndetse na Patrick Next week ari nawe wateguye iki gitaramo cyiswe the campus comedy basusurukije abantu batari bake aho ni mu karere ka Huye ahazwi nka Credo Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batari bake biganjemo abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse n’abandi batuye ako karere gusa byagaragara ko Bimwe mubikenewe n’imyidagaduro  irimo aho turavuga urwenya (comedy).

Fally Merci, Divin, Nimu-Roger baganira na TouchRwanda batangaje ko bishimiye uburyo ki abafana babakiriye banavuga ko impano zabo bagomba kuzikuza bitagarukira mubitaramo bakora gusa ko ahubwo banabinyuza ahantu hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyarwenya basusurukije abitabiriye The Campus Comedy kuburyo budasanzwe
Fally_Merci na Baza missed_call

Patrick Nextweek nk’uwateguye iki gitaramo yatangaje ko yishimiye ko intego ye yayigezeho kuko abafana babyishimiye ndetse banitabira kuburyo bugaragara. Abajijwe kubyo kuba abo banyarwenya baje kubusa cyangwa bishyurwa, yagize ati ”Oya ntago aramafaranga yabazanye kuko nubundi dufite ihuriro ryashinzwe na Arthur iyo umwe muri tweafite  igitaramo abandi tujya kumushyigikira gusa ariko birumvikana ntago nababurira agatike cyangwa se byaba byagenze neza tukaganira mubundi buryo.”

Abanyarwenya basusurukije abitabiriye The Campus Comedy kuburyo budasanzwe

The campus Comedy ibaye kunshuro yayo ya kabiri akaba ari nayo nshuro yambere habayeho kwishyuza, aho kwinjira ahasanzwe byari igihumbi (1000rwf) ahasanzwe mumyanya y’icyubahiro ari ibihumbi bibiri (2000rwf), gusa kubanyeshuri nk’abagenerwabikorwa kwinjira byari Magana atanu(500rwf) ahasanzwe namafaranga igihumbi (1000rwf) mu myanya y’icyubahiro naho imeza y’abantu batandatu ari ibihumbi icumi (10,000rwf n’icyo kunywa).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU