Rutahizamu wa PSG, Neymar Jr yavugishije abatari bacye, abandi atuma bifata ku munwa kubera akayabo yifuza guhembwa muri Real Madrid kugirango yemere kuyerekezamo. 

Ibyo Neymar Jr asaba Real Madrid kugira ngo ayerekezemo ni agahomamunwa

Neymar Jr uhembwa akayabo k’ibihumbi 510 by’amapawundi ku cyumweru, arifuza ko Real Madrid imukubira kabiri umushahara we kugira ngo ave muri PSG ayerekezemo, ni ukuvuga ko Real Madrid igomba kwemera ko izajya imuhemba akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 200 by’amapawundi ku cyumweru.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne bibitangaza,Neymar Jr arifuza kuva mu ikipe ya PSG kubera ko nta cyizere imuha cyo kumufasha kwegukana ibikombe ndetse na Ballon d’Or ariyo mpamvu yifuza kugaruka muri Espagne.

Real Madrid irifuza cyane uyu munya Brazil w’umuhanga kugira ngo aze kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo wayivuyemo umwaka ushize akayisiga aharindimuka.

Zidane arifuza kugura Eden Hazard na Neymar Jr kugira ngo baze kubaka Real Madrid ikomeye nk’urutare binamufashe kongera kwegukana UEFA Champions League.

Amakuru avuga ko ikipe ya Real Madrid yishyura akayabo ka miliyoni 247,5 z’amapawundi ku mushahara w’abakinnyi ku mwaka,nyuma yo kugenda kwa CR7 ariyo mpamvu benshi bavuze ko itakwemera kwishyura Neymar Jr uyu mushahara.

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU