Harry Igikomangoma cy’u Bwongereza n’umugore we Meghan Markle bashyize berekanye imfura yabo ku mugaragaro umuhango wabereye .

Uyu Mwuzukuruza w’umwamikazi Elisabeth Yavutse ku wa 06 Gicurasi 2019. Yavutse afite ibiro 3,2, ibinyamakuru biravuga ko ari mwiza cyane.

Umuhango wo kwerekana uyu mwana ku mugaragaro wabereye ibwami mu ngoro ya Windsor castle ku gicamunsi aho umwana yabanje kwereka Sekuruza na Nyirakuruza abandi basigaye bakamubona nyuma mu mafoto nabwo atamwerekana neza mu maso .

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meghan Markle w’imyaka 38 y’amavuko yavuze ko ‘birenze’ kandi ari agatangaza kuri we. Ati “Mfite abagabo babiri ku isi kandi ndishimiye bikomeye…Ni umwana mwiza kandi aratuje.

Uyu mwana wavutse ni uwa karindwi ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’ibwami Ni umwuzukuruza wa munani w’umwamikazi Elizabeth II.

Imfura ya igikomangoma Harry na meghan markle izina rye ryakomeje kuvugwaho byinshi ariko bakise Archie Harrison Mountbatten-Windsor.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU