Ubwo bari bagiye kureba umukino wa Manchester United kuri iki cyumweru, abavandimwe batatu bakoze impanuka ikomeye y’indege Imana ikinga ukuboko bose bararokoka.

Impanuka y'indege yari ihitanye abantu batatu Imana ikinga ukuboko

Jack Moore w’imyaka 19 na mushiki we Billie Manley bari mu ndege yari itwawe na nyirarume Stuart Moore, ikora impanuka igwa ku butaka irashya abagenzi bari hafi aho bakora igikorwa cy’ubutwari bayibakuramo iri gushya babajyana ahantu hari umutekano.

Uyu muryango watabawe n’abamotari babiri barimo uwahoze ari umusirikare,bari hafi y’aho iyi mpanuka y’indege yabereye,babakura muri iyi ndege iri gushya ari bazima.

Aba bavandimwe bari baturutse mu majyepfo ya Wales bahuye n’uruva gusenya ubwo indege yabo yagiriraga ikibazo mu kirere, umupilote wayo Stuart Moore ayigusha mu muhanda rwagati ahitwa A40 mu gace ka Monmouthshire, Imana ikinga ukuboko bose bavamo ari bazima.

Nyuma yo gutabarwa bagakurwa muri iyi ndege yashyaga aba bantu uko ari 3 bahise bajyanwa kwa muganga cyane ko bari bagize ibikomere bidakanganye.

Motari Daniel Nicholson wahageze bwa mbere yagize ati “Twumvise abantu 2 bari gusaba uvufasha indege iri gushya.Twabanje kugira ubwoba bwo kubakuramo. 
Nakuruye umukobwa nkoresheje umukandara avamo hanyuma na pilote azana ikiganza turamukurura.

Mugenzi we Joel Snarr bari kumwe yunzemo ati “Ni igitangaza ko nta muntu cyangwa imodoka yari mu muhanda.”

Ba kizimyamwoto bagera kuri 19 bageze aho iyi ndege yakoreye impanuka cyane ko havaga umwotsi mwinshi cyane.

Jack warokotse yavuze ko ari igitangaza ko we n’abagize umuryango we barokotse iyi mpanuka y’iyi ndege yahiye ikaba umuyonga.

Imana ikinga ukuboko

Impanuka y'indege yari ihitanye abantu batatu Imana ikinga ukuboko

Imana ikinga ukuboko

Impanuka y'indege yari ihitanye abantu batatu Imana ikinga ukuboko

Imana ikinga ukuboko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU