Ingabire Ange Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya Columbia iherereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ange Kagame yashimiwe na benshi nyuma yo gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye aya makuru binyuze mu ifoto yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Nyuma yo gutangaza aya makuru, abakoresha urubuga rwa Twitter bahise bafata iya mbere mu rwego rwo kumushimira.

Ingabire Ange Kagame yashimiwe na benshi nyuma yo gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza

Ingabire Ange Kagame yashimiwe na benshi nyuma yo gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza

Nyuma yo gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza

Nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa twitter, abantu batari bacye hirya no hino ku isi bamugaragarije ibyishimo barimo Minister wa Food and Drinks wagize ato “Congratulations to you Ange” ndetse n’uwitwa Leyla G. wagize ati: “Congrats Sis”.

Ingabire Ange Kagame yashimiwe na benshi nyuma yo gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza
Ifoto rusange y’abahawe impamyabumenyi ‘masters’

Iyi kaminuza iherereye muri Columbia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ange Kagame yahawe impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya Gatatu (Masters) kuri uyu wa 19 Gicurasi 2019. Iri shuri ryagaragaje ko uyu muhango wamaze amasaha abiri aho watangiye saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, usozwa saa mbili z’ijoro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU