Umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) na Magic FM, Miss Iradukunda Michele, yahishuye agahinda kari kumwica yagize nyuma yo kubyara umwana we w’imfura akamara ibyumweru bitatu ataramuterura.

Iradukunda Michele yashimagije umugabo we David Humud anahishura uburyo yamaze ibyumweru 3 ataraterura imfura ye

Iradukunda Michele yarushinganye na David Humud kuya 14 Kanama 2017 mu birori byabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Nyuma y’amezi arindwi babana bibarutse umwana w’umuhungu bise Ntare Maël, kuri ubu wizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze abonye izuba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Iradukunda yahishuye ko umwana we yavutse habura ukwezi kumwe ku gihe cyari giteganyijwe ndetse akavukana ibibazo by’ubuhumekero n’ubwo yari yavukanye ibiro byuzuye. Kubera iki kibazo, byabaye ngombwa ko uyu mwana akurikiranwa n’abaganga ibintu byatumye atongera kumuterura cyangwa kumwoza mu gihe cy’ibyumweru 3 byose.

Iradukunda Michele yashimagije umugabo we David Humud anahishura uburyo yamaze ibyumweru 3 ataraterura imfura ye

Michele yatangaje ko ibi byumweru byari iby’agahinda gakomeye ndetse ngo hari n’ubwo abaganga bamubwiraga ko ikizere ko umwana we azakira kiri hasi. Gusa ashima Imana yamurinze akaba agihumeka.

Yagize ati: “Iyi tariki(30 Mata ) ni bwo bambwiye ko ugeze kuvuka kandi ntari mbyiteze kuko wagombaga kuza 30/5 ariko Imana yahisemo ku kumpa habura ukwezi […]  Ibyumweru bitatu namaze ntongeye ku gufata mu biganza byanjye, ntashobora ku konsa nk’abandi babyeyi bose kubera ibyuma byose waruriho, ntashobora ku kwiyogereza uretse abaforomo (nshimira cyane),”

View this post on Instagram

 

Hari byinshi navuga byabaye kuri uyu munsi ubwo wavukaga!! Hari saa cyenda n’iminota 15 amanywa nkaya ubwo amateka yanjye yahindukaga, nkigukubita amaso nkaguhobera cyane kuri njye kandi mbere narakumvaga mu nda yanjye ariko sinkubone☺… . .Iyi tariki nibwo bambwiye ko ugeze kuvuka kandi ntari mbyiteze kuko wagombaga kuza 30/5 ariko Imana yahisemo kukumpa habura ukwezi… . .Uvutse bati afite ibiro bikwiye (3,5kg) ariko bahita bakunyaka baragutwara, nyuma menya ko wari wagize ikibazo cyo guhumeka neza.😩😩😫 . .Ibyumweru bitatu namaze ntongeye kugufata mu biganza byanjye, ntashobora kukonsa nk’abandi babyeyi bose kubera ibyuma byose waruriho, ntashobora kukwiyogereza uretse abaforomo (nshimira cyane),rimwe abaganga bati icyizere cyuko akira kiri hasi cyane… byanteye depression idasanzwe.😢😭 .If i hadn’t my wonderful husband, my family and closest friends, the depression I had at that time would have killed me for sure😢😭 . .The almighty God protected Maël until today and we haven’t entered a Hospital/intensive care again🙌🏾🙏🏾. .Happy birthday to the best son we have Ntare Maël🎂😍💖 #AFighter #ALion #Ntare🦁

A post shared by 💕Michèle🌟🌟 (@micheleiradukunda) on

Michele asoza ashimira umugabo we kuba ari intwari ndetse n’umuryango n’incuti batahwemye kumuhumuriza.

Iradukunda Michele yashimagije umugabo we David Humud anahishura uburyo yamaze ibyumweru 3 ataraterura imfura ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU