Ishyamba si ryeru hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz yise umunyagasuzuguro amuziza kumena ibanga ry’uko wahoze umurinzi we yaryamanye na fiyanse we w’umuzungu.

Mu ndirimbo nshya Inama, Diamond yasohoye afatanyije na Fally Ipupa, yaririmbye asobanura impamvu yirukanye umurinzi Mwarabu Fighter bari bamaranye igihe.

Yagize ati “Ndorera nawe kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana Mwarabu ku kazi.”

Harmonize abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko atishimiye uburyo Diamond Platnumz, ‘boss’ we, akina n’amabanga y’urukundo rwe mu ndirimbo, avuga ko atari byiza kuba uyu mugabo yabwiye Isi yose ko fiyanse we Sarah Michelotti yamuciye inyuma akaryamana n’umurinzi.

Mwarabu Fighter uvugwaho kuryamana na fiyanse wa Harmonize

Yagize ati “Ibi ni agasuzuguro !!! Gutangariza rubanda ko umugore wanjye yasambanye na Mwarabu ! Ariko ntacyo nabikoraho ! Amahirwe masa !”

Uyu musore wafatanyije na Diamond indirimbo Kwangwaru yarengejeho ariko asaba abafaba be kumva ‘Inama’.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU