Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko batiteguye guteshwa igikombe cya shhampiyona n’ikipe ya Kirehe FC kuko ngo bahuye n’ingamba nyinshi barazitsinda.

Iyumvire ikintu gitangaje Perezida wa Rayon Sportsyavuze bakora Kirehe FC iramutse ibabujije igikombe cya shampiyona

Gusa uyu muyobozi wa Rayon Sports yavuze ko baramutse bagize amahirwe macye ntibatsinde Kirehe Fc, ngo ntibabona inzira ibacyura ahubwo ngo bahita bajya gusura parike muri Tanzania.

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports bateguwe bihagije ndetse biteguye kujya I Kirehe bakamanukana igikombe ngo bitabaye ntabwo bataha, bahita bajya muri Tanzania gusura parike.

Yagize ati “Turamutse dutsinze Kirehe, turaba dutwaye igikombe. Turamutse tutayitsinze ikitubuza igikombe byaba ari agahomamunwa kuko twahuraga n’ibihangange. Kirehe ntabwo ari APR FC, AS Kigali, Kiyovu cyangwa Mukura ariko amasomo twavanye I Nyamagabe atwereka ko byose bishoboka.

Kirehe FC itubujije igikombe urumva umuntu yava kirehe ajya he.Ni uguhita umuntu ajya gusura pariki muri Tanzania.Nta Rayon Sports itagira ibikombe ndetse nta n’uwayiyobora atagira ibikombe.”

Sarpong ashobora gutuma Rayon Sports ihagarikwa imyaka 3 itagura abakinnyi
Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo itware igikombe cya shampiyona

Kirehe FC niyo irakira uyu mukino w’umunsi wa 29 urabera I Nyakarambi, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019, aho kwinjira byagizwe amafaranga 3000 FRW ahasanzwe, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU