Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will Smith yavuze ko yari yarabaswe no kureba filime z’urukozasoni mbere yo guhura n’umugabo we bakarushinga.

Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith yigeze kuba imbata ya filime z’urukozasoni

Jada Pinkett yabivuze kuri uyu wa mbere, mu kiganiro Red Table Talk cya Facebook cyavugaga ku ngaruka zo kureba filime z’ubusambanyi ku mibanire y’abakundana.

Jada Pinkett yavuze ko yari abayeho nabi akiri muto kuko buri gihe atabaga afite icyo ari gukora yabaga areba filime z’ubusambanyi. Yari yarageze aho atangira urugamba rwo kwifata byaramunaniye.

Ati “Kera nigeze kubatwa na porno, ariko nari ntaratangira gukundana. Mubyemera cyangwa mubihakane.”

Pinkett w’imyaka 47 yaganiraga n’umukobwa we Willow ndetse na nyina umubyara Adrienne Norris.

Yasobanuye ko buri igihe yabaga ari kuzireba yumvaga atuzuye. Yongeraho ko hari filime zimwe zirimo ibintu bikarishye yarebaga akamara iminsi yahungabanye.

Muri Gashyantare, Jada Pinkett yavuze ko we na Will Smith bamaranye imyaka 22 kubera kwihanganira amakosa yagiye abaho hagati yabo, ku buryo hari n’igihe cyageze buri umwe agashaka ko batandukana ariko bikarangira badatandukanye.

Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith yigeze kuba imbata ya filime z’urukozasoni

Will Smith na Jada Pinkett basezeranye mu 1997, ubu bafitanye abana babiri, Jaden Smith na Willow Smith.

Jaden Smith na Willow Smith
Jaden Smith na Willow Smith

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU