Umuhanzi Dr Jose Chameleone wo muri Uganda, nyuma y’aho atangarije ko arajwe ishinga no kwiyamamaza mu matora azaba mu 2021 y’Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, avuga ko umunsi yazaba yagiriwe icyizere agatorwa, yazubaka imisarani myinshi muri uyu mujyi.

Uyu muhanzi ukomeye muri aka karere Uganda iherereyemo, asa nk’uwatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza buhorobuhoro, aho yasuye imijyi mito [Makindye, Kawempe na Ggaba] iri muri Kampaka, mu rwego rwo kurushaho kubanza kwigarurira imitima y’abaturage kugira ngo bazamutore.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yashishikarije abaturage kwita ku isuku, aho ashimangira ko Umujy wa Kampala ufite imisarani idahagije kuri miliyoni z’abaturage bawutuyemo.

Chameleone avuga ko mu mujyi hagati habarurwa abaturage basaga Miliyoni, ariko ugasanga habarizwamo umusarani umwe rusange.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru howwebiz, ngo Chameleone yizeje abaturage kuzabubakira imisarani ihagije mu gihe cyose bazaba bamuhundagajeho amajwi akaba Meya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU