Mourinho yavuze ko Barcelona kuri uriya mukino yakinnye nk’abana bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Jose Mourinho yagize icyo avuga ku ikipe ya Barcelona yatsinzwe ibitego 4

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gicurasi Liverpool yigaranzuye FC Barcelona iyitsinda ibitego bine ku busa. Mu mukino ubanza, Barcelona yari yatsinze ibitego bitatu ku busa gusa ntibyayihiriye ngo yihagarareho.

Jose Mourinho wakurikiranye iby’uyu mukino, yatangarije ikinyamakuru beINSPORT ko Barcelona yakinnye ibya cyana muri uyu mukino.

Ati “ Kiriya gitego ukibonye nko mu mukino w’abana bari munsi y’imyaka 14 na 15 wavuga ko abana bari basinziriye, ntabwo biteguye mu mutwe kuba bakina umupira cyangwa se ko bakeneye kwiga byinshi ku mikinire.”

Uyu mugabo watoje mukeba wa Barcelona, Real Madrid yakomeje agira ati “ Turimo kuvuga ku bakinnyi beza ku isi, mu kiruhuko cy’igice cya mbere navuze ko Liverpool nibona igitego cya kabiri biraza guhindura isura. Ariko nanone Barcelona bafite bamwe mu bakinnyi beza ku Isi. Buriya ruriya ni rwo rwego rwo gukinaho bashoboye.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU