Kagame Manzi Justin nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye na Sky Label yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Abera Turacunguwe’. 

Kagame Manzi Justin

Kagame Manzi Justin mu busanzwe ni umuvugabutumwa akaba ari n’umunyamakuru. Kagame ngo yagiye muri studio asanga Producer Martin ari gucuranga yumva bijyanye no kuramya afatiraho  bakorana indirimbo batyo yo kuramya Imana.

Yagize ati “Rimwe nari mfitanye  gahunda na producer Martin ari nawe wakoze ‘Abera Turacuguwe’  n’uko ngiye kumureba aho akorera nsanga ari gucuranga  numva  biryoshye. Ndamubaza nikinira nti uwaramya Imana ubu ntibyavamo? Akora beat arambwira ngo ngende nshake amagambo tuba tuyikoze gutyo.”

Umuhanzi Kagame Manzi Justin

Yakomeje agir ati “Muri cyo gihe nari ndi mu mwuka ntekereza cyane ku rupfu rwa Yesu kiristo yadupfiriye ndetse na nyuma yo kudupfira ntekereza ku bubasha n’ubutware  Imana yamuhaye ngo mu byaremwe byose ikizabona ubuzima nuko kizaba cyarakwizeye bitewe nuko yari yarabiharaniye abinyujije mu gaca bugufi akemera kuza kuducugura nyamara twari abanya mahanga.”

Umuyobozi wa Sky Entertainment Group

Akomeza avuze ko kuva kera atiyumvagamo impano y’ubuhanzi ariko ashimira Imana kuba yarabimushyizemo mu buryo bumutunguye.

Uyu muhanzi ngo ashimira cyane Sky  Label kuko iri kumufasha mu bikorwa by’ubuhanzi bwe aho bazakorana igihe kingana n’umwaka wose, akaba ateganya gukora ibitaramo bitandukanye ndetse no gukora indirimbo nyinshi.

Yasoje asaba abanyarwanda bagifite imyumvire yuko  ibitaramo cyangwa ibihangano by’umuziki uhimbaza Imana bidakwiye kugurishwa ko badakwiye kumva ko atari ubucuruzi ahubwo ari uburyo bwo gutera inkunga umurimo w’Imana mu rwego rwo kwamamaza hose ubutumwa bwiza.

Sky entertainment group ifasha uyu muhanzi  ni kompanyi itegura ibitaramo ikaba ari nayo irimo ‘Sky label’ ifasha abahanzi cyane abakora indirimbo zo guhimbaza Imana.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘Abera Turacunguwe’:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU