Bashabe Catherine (wiyita Kate Bashabe) aritegura gushyira hanze indirimbo igamije kwigisha urubyiruko yahuriyemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda muri RnB.

Kate Bashabe mu ndirimbo yahuriwemo n’abahanzi batanu

Bashabe Kate yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, afite n’iduka ry’imyambaro yise ‘Kabash Fashion House’.

Yaherukaga gushyira video ngufi kuri Instagram abwira abarenga ibihumbi Magana atatu ngo bavumbure inkuru nziza yitegura kubagezaho; bamwe bahise batangira gukeka ko agiye kwerekana umusore bakundana abandi bakavuga ko yitegura kwibaruka.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, Kate Bashabe yahishuriye abamukurikira ko icyo yashakaga kuzabagezaho ari umushinga w’indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabizi mwese muri kwibaza ibyo ari byo, ariko ni indirimbo. Ni indirimbo nziza twakoze yitwa You and I, ihuriyemo abahanzi mukunda mu Rwanda. Impamvu nyamukuru twakoze iyi ndirimbo ntabwo ari uko nshaka gutangira umuziki ahubwo ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa by’umwihariko ku rubyiruko.”

Bashabe yemeza ko indirimbo ye izajya hanze bitarenze uyu wa Gatanu
Bashabe yemeza ko indirimbo ye izajya hanze bitarenze uyu wa Gatanu

Abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo harimo The Ben, Yvan Buravan, Andy Bumuntu, Christopher na Mani Martin.

Bashabe yavuze ko indirimbo izajya hanze bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru; yavuze ko na we azagaragaramo aririmba.

Kate Bashabe mu ndirimbo yahuriwemo n’abahanzi batanu
Kate Bashabe ni we nyiri Kabash Fashion House

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU