Ikigo cyigisha ubumenyingiro giherereye i Remera hafi ya Gare (Kigali International Art College) cyahaye amahirwe abifuza kwiga muri iki kigo bakaba bashobora Kwiyandikisha basaba Scholarship. Kwiyandikisha bikaba byaratangiye bikazarangira ku italiki 24/05/2019.

Mu rwego rwo gukomeza guteza  imbere amasomo y’ubumenyingiro ishuri rya Kigali International Art College k’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali ryongeye gutera inkunga(Scholarship) abifuza kwiga amwe mu mashami ryigisha nka,

  • CCTV CAMERA INSTALLATION AND FIRE SYSTEM
  • DEEJAYING
  • SERIGRAPHY

iyi nkunga ikazaterwa abantu 100 bambere bazatanga abandi kuyisaba (Applying).

Uwize ishami iryariro ryose muri aya mashami atatu bimufasha kubona akazi byoroshye kuko aba akenewe ku isoko ry’umurimo kandi akaba ashobora kwihangira umurimo byoroshye kuko na Kigali International Art College ibimufashamo.

Aya masomo atangwa mu minsi y’imibyizi (Day Program), Nimugoroba (Evening Program) ndetse no mumpera z’icyumweru (weekend Program) abemerewe gusaba kwiga aya masomo n’abantu bose bafite amashuri guhera kuri atandatu yisumbuye ndetse na kaminuza kandi bakaba biteguye gutangira kwiga mu gihe baba bamaze guhabwa scholarship.

Ushobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwacu [website] rw’ishuli arirwo ( http://kiac.ac.rw/scholarship), kubindi bisobanuro wahamagara kuri Telephone yacu njyendanwa 0783205698 / 0728416470.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU