Kakooza Nkuliza Charles, umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,  yatangaje ko yababajwe n’uko yatomboye Hope FC aho gutombora ibigugu nka Rayon Sports cyangwa APR FC ngo abihe isomo anabyereke ubukana bw’ikipe ye.

KNC washakaga kuzaha isomo Rayon Sports cyangwa APR FC yababajwe nuko Gasogi United itatomboye imwe muri zo

KNC ntiyishimiye iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, kuko yaje yifuza gutombora imwe mu makipe akomeye mu Rwanda hagati ya APR FC cyangwa Rayon Sports ariko yatomboye Hope FC rugikubita.

Yagize ati “Tubabajwe no gutombora ikipe nto,twashakaga gutombora ikipe nkuru, kugirango tubanze tubikemo Adversiare ubwoba,anarebe ubukaka n’ubushongore bwacu,ntabwo tuje hano gushyushya intebe.Birambabaje kuba ndatomboye APR FC cyangwa Rayon Sport,nibwo mwari kubona Gasogi icyo aricyo na gahunda dufite iyo ariyo.”

KNC yababajwe n’uko Gasogi United yatomboye Hope FC
KNC yababajwe n’uko Gasogi United yatomboye Hope FC

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya yatsinzwe atandagajwe. Uko ari 16 azongera akore tombora y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU