Ubuyobizi bw’ urubuga nkoranyambaga rwa Facebook bwafunze konti zirenga 265 zicyekwaho gushaka gukoresha mu guhungabanya umugabane wa Afurika.Izo konti biracyekwa ko zashinzwe n’ ikigo cyo muri israel, zikaba zakora ibikorwa bitemewe.Izo konti zitemewe ngo zakundaga gukoreshwa mu gushyira ku rubuga rwa facebook amakuru ya politiki yiganjemo cyane amakuru yerekeye amatora mu bihugu bitandukanye.Ibi byatangajwe n’ ubuyobozi bwa Facebook.

Konti zirenga 265 zafunzwe kuri Facebook

Mu nkuru yasohotse, Facebook yavuze ko yahagaritse konti zigera kuri 265 z’ ibitangazamakuru zafungurijwe mu gihugu cya isirayeli, zikibanda ku makuru yo mu bihugu birimo Nigeria,Senegal,Togo,Angola,Niger na Tunisia.Ndetse n’ ibindi bikorwa bitemewe byakorwaga ku mugabane wa amerika yepfo na aziya.

Abantu bakoresha izi konti bahimbaga amakuru bakayasakaza ku isi yose bakoresheje izi konti bigatuma bakundwa cyane.Facebook yakomeje itangaza ko biyitaga abanyamakuru bakorera mu bihugu byavuzwe haruguru, bagatangaza amakuru y’ ibihuha.

Iperereza ryakozwe ryasanzwe bimwe mu bikorwa byizi konti bifitanye isano n’ ikigo cyo muri isirayeli cyitwa Archimedes Group nkuko byatangajwe na  Gleicher ukuyire iriperereza.

Yagize ati iki kigo ndetse na mashami yacyo byafunzwe ku rubuga rwa Facebook, kandi hari gutegurwa inyandiko zo guta muri yombi abakurikiranwaho ibikorwa byo gutangaza amakuru y’ ibinyoma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU