Ikibazo: Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu w’igitsina gabo agira amabere?

Igisubizo:  ubusanzwe abagore bagira umusemburo witwa Estrogene ari nawo utuma bagira imiterere y’umubiri yihariye urugero nko kuzana amabere n’ibindi by’umwihariko.  Naho abagabo bo bakaba bagira umusemburo wiganza cyane ari wo Testosterone ari nawo utuma bagira imiterere yihariye ya kigabo urugero nko kumera ubwanwa.  N’ubwo bimeze gutyo ariko abagabo bagira umusemburo wa Estrogene ariko ikaba iba ari nkeya cyane ugereranyije n’abagore, akaba ari nako bimeze kandi ku bagore kuko nabo bagira umusemburo wa testosterone ariko na wo ukaba uba ari muke cyane ugereranyije n’abagabo.

kugira amabere ku bana bato b’abahungu, abasore cyangwa abagabo bakuze biterwa n’ubwiyongere bw’umusemburo wa Estrogene ( usanzwe uba ari mwinshi ku bagore) cyangwa se bigaterwa n’igabanuka ry’umusemburo wa testosterone ( usanzwe ari mwinshi ku bagabo). Aha igabanuka ry’umusemburo wa testosterone rishobora guterwa n’ibintu ishobora gutuma wenda ugabanuka mu buryo bw’ingano cyangwa n’uwo umubiri ufite udakoreshwa uko bikwiye.

  • Ku mwana muto: byagaragaye ko hafi kimwe cya kabiri cy’abahungu bavuka bafite amabere ( ni ukuvuga abyimbye) kubera ingaruka z’umusemburo wa estrogene w’ababyeyi babo. Gusa amabere agenda agabanuka hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu nyuma yo kuvuka.
  • Ku ngimbi: ni ibisanzwe ko ingimbio zimwe na zimwe zigira amabere. Ibi bikunze guterwa n’ihindagurika ryihuse ku misemburo yo mu mubiri. Ariko aya mabere akunze kugabanuka cyane mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu kugera ku myaka ibiri bitewe n’imiterere y’umuntu ku giti cye.
  • Ku bagabo bakuze: ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu bagabo bafite hagati y’imyaka 50 na 69, umwe muri bane aba afite Gynecomastia, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo umubyibuho ukabije no kunywa inzoga nyinshi.

Ibindi bishobora gutuma umuntu w’igitsina gabo agira amabere Manini:

  1. Imiti imwe n’imwe igira ingaruka zo gutuma umugabo azana amabere
  2. Indwara z’umwijima
  3. Indwara z’impyiko
  4. Ibibyimba bishobora kwibasira amabya ndetse n’ingingo z’umubiri zigira aho zihurira n’ikorwa ry’imisemburo nk’agace k’ubwonko kazwi nka pituitary gland gashinzwe icyo twakwita nk’ubuyobozi bw’umubiri mu gukora imisemburo imwe n’imwe y’umubiri, n’ibindi.

Ni ryari umuntu w’igitsina gabo yajya kwivuza mu gihe asanzwe afite amabere Manini?

Wagombye kujya kwivuza igihe cyose wumva mu mabere yawe harimo ububabare budasanzwe, ukoraho ukababara ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, arimo kurushaho kubyimba ndetse by’umwihariko igihe harimo kuvamo amatembabuzi runaka uko yaba asa kose.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU