Mu rwego rwo gutangira kwiyubaka mu busatirizi bwayo, ikipe ya Manchester United yiteguye gutanga asaga miliyoni150 z’amapawundi igura abakinnyi babiri bakiri bato.

Manchester United yiteguye kwishyura miliyoni 150 igura abakinnyi babiri  

Manchester United yiteguye kurekura Romelu Lukaku na Paul Pogba ikagura abanya Portugal babiri barimo Joao Felix wa Benfica na Bruno Fernandes wa Sporting CP.

Abasore 2 bakiri bato kandi bazi umupira cyane barifuzwa na Manchester United, cyane cyane umutoza Ole Gunnar Solskjaer wifuza kubaka Manchester United ahereye ku bana.

Manchester United yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino, irifuza gutangira kubaka ikipe ikomeye yo guhangana na Manchester City ndetse na Liverpool ziri ku rwego rwo hejuru igura abakinnyi bakiri bato ariko bazi umupira cyane.

Ikinyamakuru The Evening Standard cyatangaje ko aba bakinnyi bari kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye I burayi, bashobora kugera muri Manchester United mu mpeshyi, batanzweho akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi bombi.

Manchester City, Juventus na Real Madrid zirifuza uyu mwana muto w’imyaka 19 Joao Felix wigaragaje cyane mu mikino ya UEFA Europa League. Muri izi miliyoni 150 z’amapawundi azatangwaho 100 wenyine.

Joao Felix wa Benfica
Joao Felix ukinira Benfica

Bruno Fernandes w’imyaka 24 agiye kugurwa na Manchester United kugira ngo asimbure Marouane Fellaini wagiye mu Bushinwa muri Mutarama.

Bruno Fernandes

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU