Kugirango umugore arangize bisa umugabo w’umuhanga uzi kurongora neza, kandi  abagore bose ntago ariko barangiza, nabo bikunda rimwe na rimwe biba bigoranye cyane. Ni byiza ko umugabo kandi azirikana ko umugore we akwiye kuryoherwa mu gihe cyo gutera akabariro.

Menya ibanga ryo gutera akabariro neza kugirango umugore arangize bitakugoye

Impamvu nyamukuru ituma abagore benshi batarangiza mu gihe cyo gutera akabariro niyuko abagabo benshi bakorera imbere aho gukorera inyuma. Ubusanzwe abagore benshi bumva uburyohe iyo rugongo igize ikiyikoraho bityo bikafasha kurangiza kuko rugongo ariyo zingiro ry’uburyohe bwose umugore yumva iyo ari mugikorwa n’umugabo.

Ubusanzwe Rugongo n’igice gito kiri ahagana hejuru uvuye aho umugabo yinjirira ugana ku mukundo, n’igice gisa nkikihishe ariko gifatiye runini umugore mu bijyanye no gutera akabariro kuko aricyo abagore benshi bemeza ko kibafasha kuryoherwa no kurangiza. Iyo rero umugabo akorera imbere ntaho ahurira ntacyo bityo umugore agatinda kurangiza cyangwa ntiyigere anarangiza.

Gukorera inyuma bisaba ko umugabo yitondera cyane rugongo kuko yoroshye ku buryo ukoresheje imbaraga ishobora gukomereka. Kugirango umugore rero arangize umugabo asabwa gukoza inyubahiro ye kuri rugongo gahoro gahoro cyangwa agakoresha urutoki asa nkukinisha iki gice kibitsemo uburyohe budasanzwe.

Abagabo rero bagirwa inama yo kudahita binjiza igitsina cyabo ako kanya ahubwo bakabanza gutegura umugore igihe gihagije no kumara akanya bakinisha umugore bibanda cyane kuri rugongo kuko aribwo umugore abasha kuryoherwa cyane no kugirango umugore arangize.’

Umugore wese ushaka kurangiza kandi agomba kuzirikana ko akwiye gufasha umugabo mu gikorwa kuko kugira isoni no gutinya bituma umugabo yikorera ibyo ashaka byose kuko yumva ko aribyo bikwiye, Umugore akwiye kwerekera umugabo aho akora, uko abikoramo kuko ariwe uzi aha muryohera kurusha umugabo we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU