Kuwa 01 Gicurasi, nibwo perezida Nkurunziza w’Uburundi yatangaje benshi ubwo yahamagaraga umukobwa we muto  Naomie Nkurunziza akamuha ibahasha irimo amafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yubaha ababyeyi be ndetse akunda umuco w’Uburundi na siporo.

Abarundi bacitse ururondogoro nyuma yuko Perezida Nkurunziza ahembye umukobwa we muto cyane ku munsi w’umurimo

Perezida Nkurunziza yavuze ko uyu mwana we w’umukobwa w’imyaka 12 ari intangarugero mu rugo,akunda umuco w’Uburundi na siporo ndetse ngo yubaha ababyeyi be nkuko byatangajwe na televiziyo y’igihugu RTNB.

Perezida Nkurunziza yagize ati “Naomie Nkurunziza ni umukozi cyane,akunda umuco w’Uburundi na siporo.”

Kuri uyu munsi w’umurimo,Nkurunziza yashimiye abakozi ba Leta mu ngeri zitandukanye batanze serivisi nziza zagiriye abantu akamaro ndetse yahembye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi kubera ko ikipe y’igihugu yabonye itike yo kwerekeza muri CAN ku nshuro ya mbere.

Si ubwa mbere Nkurunziza ahembye abagize umuryango we mu ruhame, kuko yigeze guhemba umugore we Denise Nkurunziza, umuhungu we ndetse n’umukozi we wo mu rugo.

Menya impamvu yateye Perezida Nkurunziza guhemba umukobwa we muto ku munsi w’umurimo

Nkurunziza yahembye umukobwa we muto w’imyaka 12 imbere y’abanyacyubahiro batandukanye ku munsi w’Umurimo.

Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bavuze ko perezida Nkurunziza atari akwiriye kuvanga politiki n’umuryango we.


IGITEKEREZO 1

  1. Oya ntampamvu ntayo rwose nta rwego na rumwe yaba urwa leta cg societe civile akorera nkumukozi kuburyo yahabwa igihembo nkumukozi wumwaka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU