Ni kenshi ubona abakobwa bakiri bato bakundana n’ abagabo babaruta cyane ndetse ugasanga bemeye no gushyingiranwa nabo kandi bangana naba se bababyara.

Menya zimwe mu mpamvu zishobora gutera abagore gukundana n’ abagabo babaruta cyane mu myaka

Ibi ariko ngo si ibintu bibaho gutyo gusa, urubuga Elcrema rukaba rwaragaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera abagore guhitamo gukundana n’ abagabo babaruta cyane mu myaka kubera impamvu zinyuranye.

1. Abagabo bakuze baba bazi gufata neza abagore

Imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma abagore bikundira abagabo bakuze kubarusha nuko bazi kubafata neza.

Abagabo bakuze bumva abagore kubera ubunararibonye baba bafite kandi ngo baha agaciro amarangamutima yabo.

2. Abagabo bakuze bakira umugore uko ari

Mu gihe abagabo bakiri bato usanga bibanda cyane ku buryo umugore agaragara inyuma abakuze bo siko bimeze kuko badaha agaciro ubwiza bw’umubiri ahubwo bita ku bwiza bw’imbere (ingeso nziza).

3. Aba bagabo baba bafite umutungo uhagije

Akenshi abagore baba bashaka umugabo ufite umutungo uhagije ku buryo ntacyo bazifuza ngo bakibure, ibi rero ngo babibona ku bagabo bakuze.

Mu gihe umusore ukiri muto aba akirwana no kubaka ubuzima bwe, umugabo ukuze we aba yaramaze gufatisha ku buryo aba amaze kugira umutungo uhagije.

4. Ntibatinya kugaragaza ibyo batekereza.

Burya abagabo bakuze ntibatinya kuvuga ibyo batekereza. Iyo umugabo ukuze ashaka ko mukundana byo kuryoshya nkuko benshi babivuga abikubwira mbere, n’iyo ashaka umubano urambye kandi nabyo arabikubwira bitandukanye n’abasore kuko bo usanga kugira ngo bavuge icyo batekereza babanza kwinyuza hiryo no hino.

5. Kuri bo igifite agaciro si umubare w’abakobwa baryamanye

Hari abasore usanga bakundana n’abakobwa kugira ngo bagwize umubare w’abo baryamanye na bo, ibi bikaba bitandukanye n’iby’abagabo bakuze.

Imyaka baba bagezemo baba barabonye byinshi ku buryo kuzamura umubare w’abo baryamanye batabitakazaho umwanya.

Wifuza kubaza, gutanga igitekerezo, inkuru, ubuhamya hamwe no kugisha inama, ushobora kutwandikira kuri email yacu touchrwanda2017@gmail.com

 

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU