Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Circle ‘yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye wo muri Zambia witwa B Flow.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Gicurasi 2019 ,nibwo Mico The Best yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Circle yasubiranyemo n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Zambia.

B’Flow ubusanzwe witwa Brian Mumba Kasoka Bwembya ni umwe mu basore bakomeye muri Zambia ndetse wanegukanye ibihembo bikomeye muri kiriya gihugu , yabonanye na Mico ubwo  yazaga mu Rwanda mu nama yahabereye muri Werurwe igamije kurwanya igituntu dore ko ngo muri gahunda zagenzaga uyu muhanzi harimo niyo gukorana indirimbo na Mico The Best.

Mu kiganiro Mico The Best yigeze kugirana na Touchrwanda ubwo bafataga aya mashusho yadutangarije ko basubiyemo iyi ndirimbo nyuma yuko yakunze imiririmbire ya B Flow aho yahamije ko afite uburyo aririmbamo yakunze ndetse ngo ni umuhanzi ubunararibonye muri muzika ibi ngo byatumye batangira umushinga wo kuyisubiramo kuko ngo nawe yari yayikunze.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo Pro naho mu buryo bw’amashusho ikorwa na Fayzo Pro kuri ubu ufitanye amasezerano na KIKAC MUSIC iri gufasha Mico The Best n’undi muraperi uzwi nka Isra The Holly Rapper.

Twakwibutsa ko magingo aya Mico The Best amaze igihe gito atangiye gukorana na Label ya KIKAC MUSIC  aho amaze gukoreramo indirimbo zitandukanye zirimo Jamais ndetse n’izindi.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU