Mu mpera z’inama ya Transform Africa yaberaga muri Kigali Convention Center Uwase Ndeze Josephine ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo yegukanye inyito ya Miss Geek Africa 2019 ahigitse abo bahatanaga barindwi.

Miss Geek Africa 2019 ni Uwase Ndeze Josephine ukomoka muri RDC.

Iri rushanwa rihuza ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga b’abakobwa bakiri bato baturuka mu bihugu bya Africa mu gushishikariza igitsina gore gutinyuka kwinjira muri uru ruganda  ruzwi nka STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics) mu ndimi z’amahanga. Uyu mwaka iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya gatatu rinitabirwa n’ibihugu bigera kuri cumi na bitanu.

Mu munani banyuma batoranywamo utsindira iki gihembo uyu mwaka hajemo u Rwanda, RDC, Kenya,Senegal, Mauritania, Mali, Benin na Ghana aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsindiye igihembo cya mbere, Kenya ibona igisonga cya mbere naho Senegal yegukana igisonga cya Kabiri.

Uwase Ndeze Josephine yamuritse umushinga w’uburyo bw’ikoranabuhanga bukurikirana ubuzima bw’umugore utwite, ubwo buryo bugenda butanga ibimenyetso mu gihe nyacyo akaba yashobora gubona ubufasha kare. uyu mushinga witezweho kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka.

Uwase Ndeze Josephine yahawe igihembo cya miliyoni eshatu z’amanyarwanda, impamyabumenyi, no kwemererwa kuba umunyamuryango w’abahanga mu mashanyarazi uzwi mu magambo y’impine (IEEE). Igisonga cya mbere Gladys Wairimu cyahawe miliyoni ebyiri naho icya kabiri Ndeye Fatou ahabwa miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Iri rushanwa ritegurwa na Girls in ICT Rwanda ku bufatanye na Smart Africa rikabera rimwe buri mwaka n’inama ya Transform Africa, umwaka ushize umunya Niger Salissou Hassane niwe wahawe inyito ya Miss Geek Africa 2018.uyu mwaka igitangazamakuru cya The New Times cyabaye umuterankunga w’imena w’iri rushanwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU