Ku wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019  nibwo  Nyampinga w’U Rwanda 2019 Nimwiza Meghan  yamurikiye  Minisitiri w”ubuhinzi n’ubworozi Madamu  Geraldine Mukeshima  Umushinga  we wo gushyira Urubyiruko mu buhizi  buteye imbere hakoreshejwe  ikoranubuhanga .

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yamurikiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana umushinga we wo gushyira urubyiruko mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihanganira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato mu buhinzi.

Nkuko tubikesha Rwanda Inspiration Back Up itegura ibinyujije  ku rukuta rwa Miss Rwanda Kuri Instagram  batangaje ko Miss Nimwiza  yagiranye   ibiganiro birambuye  na Misitiri Mukeshimana Geraldine   ibijyanye n’umushinga  wo gutuma  urubyiruko rugira uruhare  mu buhinzi  buteye imbere hakoreshejewe  ikonarabuhanga .

Miss Meghan Nimwiza Muri ibyo biganiro yaboneyeho umwanya wo kumusaba inkunga  mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga yiyemeje  gukora ubwo yiyamamarizaga  kuba nyampinga w’U Rwanda

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana  yemereye Miss Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko ko binyuze muri Minisiteri ayobora (MINAGRI) bazamutera inkunga mu gushyira mu bikorwa umushinga yatanze ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU