Mozzy Yemba Boy yashyize hanze indirimbo ye ya nyuma yuko itsinda rya Yemba Voice bahanye rugari ngo buri wese ajye akora ibyo yiyumvamo nyuma bahurire mu itsinda.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Gicurasi nibwo Mozzy Yemba Boy yatugezejeho indirimbo ye nshya yise Darling akoze nyuma yuko itsinda yabarizwagamo ricitsemo ibice buri wese agakora umuziki ku giti cye gusa ngo nyuma bakazajya bahuzwa n’itsinda rya Yemba Voice bose bahuriyemo ubwo bigaga ku ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo.

Mu kiganiro Mozzy yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko iyi ariyo ndirimbo ye ya mbere yakoze nyuma yuko mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga igihembo cy’umuhanzi w’umunyempamo mu kiswe Special Vacance amarushanwa yategurwaga na Radio Isango Star aribwo yigeze gukora indirimbo gusa kubw’amahirwe macye niyagera kure.

Yagize ati” Navugako iyi ndirimbo yanjye yitwa Darling niyo yanjye yambere nsohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko mbere 2013 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere tsinda irushanwa rya Speciale vancance ku isango star radio nari ntarajya muri yemba voice song yitwaga igitangaza icyo.gihe niyitaga Trey Moses muri make nkajye kugiti.cyanjye mfite 2 song arko navugako iyo nahereyeho ntago yamenyekanye ubu iyo mbara nkiyambere niyi DARLING.”

Mu kiganiro twamubajije niba hari uwigeze amufasha mubo baririmbana mu itsinda maze adusubiza ko ntawigeze amuha ubufasha ngo kuko indirimbo yayikoze ku giti cye kugera irangiye.

Ati” Iyi nsohoye nayihimbye kugiti cyanjye ntawamfashije mubo.dukorana muri yemba arko izo duhuriramo twese nka yemba buri wese.azana idea ye . ikindi navuga nuko ino song nari nyifite yanditse numva tuzayikora nka yemba voice arko birangira nyikoze njyenyine kuko nubundi arinjye wayanditse.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yashyize hanze ishingiye kubyabayeho ngo kuko yari yayihimbiye umukobwa bakundanaga nubwo ubu batakiri kumwe ngo nyuma yaje kwigira inama yo kuyishyira hanze ngo kuko n’uyu mukobwa bari mu rukundo yarayikundaga cyane ngo kandi yari ikubiyemo ubutumwa bugenewe abakundana by’ukuri.”

 Ati” Darling ni song nanditse kubera ari true story yumukobwa twakundanye ariko ubu tutakiri kumwe bitewe nimpamvu ze bwite mbega nayanditse tugikundana ndetse nawe arayikunda yaranayikundaga natangiye kuyikora numva nzayimuha kuko yayikundaga even.twaranatandukanye yarayikundaga so naho yavuye gusa ugendeye kuri message iyirimi nindirimbo yabakundana kandi bakundana by’ukuri nyimara gutandukana nawe naravuze nti iyi song ngomba kuyisohora kuko irimo ubutumwa bwafasha abantu benshi bakundana byukuri.”

Yasoje ashimira abafana b’itsinda rya Yemba Voice ndetse n’abandi bakunda muzika nyarwanda ko bakomeza kubashigikira muri byose ndetse yongera gushimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ridahwema kubatera ingabo mu bitugu.

Ati “Yemba voice family aho bari hose ndabasuhuza kandi mbambwira ko mbakunda mbasaba kudushyigikira no kudufasha nkuko.badahwema kubitwereka ba sakaza indirimbo yanjye ‘darling’ ndetsebadukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu ikindi ndashimira itangazamakuru n’abandi.bose bafite aho bahuriye naryo gukomeza kumenyekanisha  umuziki nyarwanda kandi ndabashimira akazi katoroshye mukora.”

REBA INDIRIMBO YA MOZZEY YEMBA BOY  YISE DARLING:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU