Abayobozi b’ikipe ya APR FC bafashe umwanya bagirana inama n’abakinnyi muri gahunda yo kureba hamwe icyakosorwa mu maguru mashya kugirango ikipe ibone mahirwe nayo yo gutwara igikombe.

 Mu gihe APR FC itaratsina Police FC , abakinnyi babwiwe ko batazabona umushahara wa Gicurasi [INKURU IRAMBUYE]

Muriki cyumweru dusoje nibwo ikipe ya APR FC yahurije hamwe abakinnyi bayo ndetse n’abayobozi bayo mu rwego rwo kureba ikitaragenze neza kugirango ibasge gutwara igikombe cya Shampiyona ,Ikindi cyavuzwe muri iyi nama byari ukurebera hamwe uko uko bafata ingamba zikarishye kugira ngo nibura iyi kipe izabone itike iyijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup) kuko amahirwe asigaye mu kuba batwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Inkuru dukeshya ikinyamakuru Inyarwanda yavuze ko iyi nama yabaye mu muhezo kuko itangazamakuru ryari ryakumiriwe

Imyanzuro :

1.Mu gihe APR FC itaratsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019, abakinnyi bayo batazabona umushahara wa Gicurasi 2019 ku matariki basanzwe bamenyereye.

2.Mu gihe kandi ikipe ya APR FC yatakaza umukino bafitanye na Police FC kuwa 1 Kamena 2019, bazakomeza kubaho batabona umushahara kugeza igihe bazaba babashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2019. Bitaba ibyo, ubwo bakazamenyeshwa ikizakurikira nyuma. Izi gahunda izrareba abatoza n’abakinnyi.

3.Muri iyi nama yitabiriwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye Issa Bigirimana rutahizamu w’iyi kipe bivugwa ko ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda mu buryo butazwi n’ikipe bityo akaba agomba guhanwa mu gihe cya vuba.

4.Inama yanzuye ko kandi hari abakinnyi bagomba kuzasezererwa muri APR FC ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye kugira ngo bajye gushakira ahandi. Iyi ngingo izibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano yabo bityo bakaba bari bategereje kubona andi msezerano

Abenshi bari bategereje kumva icyo abayobozi bavuga kuri Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC utaragize umusaruro uremereye. Gusa, uyu munya-Serbia nta kintu cyamuvuzweho ahanini bitewe nuko mu masezerano ye aramutse yirukanwe mu buryo buhutiyeho byahenda cyane ikipe ya APR FC.

Kuba imishahara igihe kuba ifunze, abakinnyi barasabwa gusangira akabisi n’agahiye kugira ngo akazi gakomeze

Iyi nama yaje ikurkirana nuko APR FC yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1 ariko ikaba yari yabanje gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU