Umuhanzi Nsengiyumva François waririmbye indirimbo yitwa Mariya Jane yakunzwe cyane benshi bitirira ‘Igisupusupu’ yikomye Mavenge Sudi uherutse kuvuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo yandagaza abakobwa. 

Mu magambo akomeye Nsengiyumva waririmbye igisupusupu yikomye Mavenge Sudi

Nsengiyumva uhagaze neza muri iyi minsi yabwiye Mavenge ko yamamaye cyane ariko ubu yatangiye gusubira inyuma ndetse inganzo yamushiranye akaba yatangiye kumwibira indirimbo.

Yagize ati “Niba nsohora indirimbo ikarebwa n’abarenga miliyoni,yumva ko turi inka ku buryo yavuga ariya magambo. Uriya yariye Hit, ahubwo ndabatumye dore yatangiye gushishura, washishura ikintu kibi bibaho. Dore nagiye kumva numva beat yanjye ayifite, atangira kuyita nyiragicari. Navuga ko injyana atari iyanjye azaze duhure twembi. Natuze amenye ko yariye Hit igashira, nandeke nanjye nkore.

Yumve ko propaganda yatangiye gushyira mu bantu atariyo. Umuntu yafashe umwanzuro wo kuguserereza ntiwawumukuramo, njye mufata nk’umuntu ufite iturufu arisha. Nashake indi nganzo iyo yari afite yarakamye. Natuze njye ndi umuntu mukuru nzi ibyo nkora.”

Mavenge yavuze ko Nsengiyumva azi gucuranga neza ariko ngo yumvise amagambo ari mu ndirimbo ye Mariya Jane, nk’ igisupusupu, igisukari, majyane, kinkope ntayo mfite, asanga ni ugusebya abakobwa.

Nsengiyumva François

Nsengiyumva yavuze ko Mavenge ariwe ushobora kuba ariwe wahimbye inkuru y’uko yapfuye abantu benshi bakamuterefona barira bazi ko yapfuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU