Kuri iki cyumweru kuri Hoteli ya Hill Top i Remera hazabera igikorwa cyo gufata amafoto y’urwibutso ku bantu b’ingeri zose bifuza kwifotoza amafoto meza azabakumbuza ibihe byabo byiza ubuziraherezo.

Black Entertainment ifatanyije na Real Focus bateguye igikorwa kidasanzwe cyo kuzafotora abantu bifuza amafoto y’urwibutso.

Mu kiganiro twagiranye na Black B Busy uri mu bateguye iki gikorwa yatubwiye byinshi kuri iki gikorwa kizaba gikubiyemo ibintu byinshi bitandukanye.

Yatubwiye ko iki gikorwa bagitekerejeho nyuma yuko basanze hari abantu benshi bakunda kwifotoza mu buryo butari ubwa kinyamwuga ugasanga rimwe na rimwe amafoto bifotoje na mwimerere afite ngo ibi barabirebye bashaka abantu bafite ibikoresho bigezweho mu gufata amafoto agezweho mu rwego rwo kugirango umuntu wese uzahagera azabashe kwifotoza amafoto atandukanye anayahabwe bityo azajye amwibutsa bimwe mu bihe bye byiza yanyuzemo.

Yavuze ko ubu buryo bwo gufotora ababyifuza buzabera ahantu hatandukanye bitewe nuko nyir’ubwite azaba yihitiyemo. Mu busitani bwiyi Hoteli ,mu bwogero [Pisine] ,mu byumba bya Hotel ndetse n’ahandi nyaburanga hagize iyi hoteli.

Iki gikorwa kizaba kuri iki cyumweru kuri Hill Top Hotel kuva ku isaha ya saa 2 z’igica munsi , sibyo gusa ngo kuko abantu bakunda koga [Swimming Pool] nabo bahawe ikaze nabo bazajya bishyura amafaranga 2000frw maze biyogere muri pisine yaho nziza.

Dore uko ibiciro byo kwifotoza bizaba biteye :

Koga muri Pisine: 2000frw

Kwifotoreza :Mu rwogero ,mu busitani na korodoro amafoto 20 bizaba ari amafaranga ibihumbi 15000frw ahabwe nicyo kunywa.

VVIP:Mu byumba biciriritse [Classic room], korodoro amafoto 20 ndetse nicyo kunywa azaba ari ibihumbi 20000frw.

Baboneyeho gusaba abantu bose bakunda kwifotoza ndetse bifuza gutunga amafoto azabakumbuza ibihe byabo byiza ko bahawe ikaze kuri iki cyumweru kuri Hill Top Hotel i Remera.

Ku bindi bisobanuro wareba kuri iki kirango:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU