Umugabo wo mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana nyuma yo kumira inyama yari ku igaburo ryatangiwe mu birori bya batisumu no kwakira inka.

Muhanga : Umugabo yishwe n’inyama yahawe mu birori
Photo Internet

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi cyavuze ko uyu mugabo witwa Petero, yari umugabo ukuze kuko yasize umugore n’ abana barimo abamaze gushinga ingo zabo.

Ibyabaye kuri uyu mugabo wo mu murenge wa Nyarusange, akagari ka Musongati, umududugu wa Kigarama byabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze bavuga ko uyu mugabo witwa Petero yari mu birori, akamira inyama agahita ahera umwuka.

Umwe muri bo yagize ati “Yari ahantu mu bukwe, babona nyine arasambaguritse, bamujyana kwa muganga ubu kwa muganga ni bo bafite igisubizo”

Abari muri ibi birori bavuga ko bagiye kubona bakabona Petero afite umwuka mukeya, babona ahagurutse ku ntebe ageze hanze ahita yitura hasi bahita bashaka moto imujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Nyarusange buvuga ko uyu mugabo yageze mu kigo Nderabuzima yamaze gushiramo umwuka.

Bukomeza buvuga ko umuryango wa nyakwigendera ukimara kumva ko umuntu wabo byarangiye, bahise basaba Ikigo Nderabuzima kumubasubiza bakamutahana, kibaha umurambo barawutahana.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarusange gihamya ko nacyo cyahawe amakuru n’ abaturage bajyanye Petero kwa muganga ko azize inyama yamize ikamuniga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 nibwo Petero wari utunzwe n’ ubuhinzi yashyinguwe hafi y’aho yari atuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU