Mimi Mirage yavuze ko atarajwe ishinga no gushakira Josiane umugabo gusa ngo nanone byashoboka kuko ari umukobwa mwiza.

Muravuga ngo ndashaka kumurangira umugabo, Ese Josiane si umukobwa mwiza ?- Mimi Mirage

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ubutumwa butandukanye buvuga ko Mimi Mirage kuri ubu utuye hanze y’u Rwanda ari muri gahunda zo gushakira Miss Mwiseneza Josiane umugabo.

Mimi Mirage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 20 Gicurasi nibwo Mimi Mirage yamaganiye kure aya makuru avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa  ndetse yongera gushimangira ko byanashoboka cyane ngo kuko Mwiseneza ari umukobwa w’uburanga.

Mwiseneza Josiane

Yagize ati “Muravugango Josiane ndashaka kumurangira umugabo ngo turi [So Close ][..] ntago ari ukuri[ ..] bishobora no kuba byo erega ,ikibazo se cyaba kiri hehe ,nonese Josiane si umukobwa mwiza? Ndumva ntagitangaza cyaba kirimo.”

Yakomeje yongeraho ko niyo byaba bihari [ko abaye arimo kumushakira umugabo] atari ibintu yavugira ku karubanda kuko ngo byaba ari ibintu biri hagati ye na Mwiseneza Josiane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU