Mu mudugudu wa Kungo Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve ho mu Akarere  ka Musanze, umuryango w’abantu bane uba mu bukene bukabije wugarijwe n’ amavunja.

Musanze: Amavunja akomeje kuba ikibazo kuri bamwe mu bagize uyu muryango

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Mukandekezi Ntirikwendera utuye mu mudugudu urimo abifashije yemeza ko amavunja yibasiye umuryango we guhera mu mwaka wa 2014.

Musanze: Amavunja akomeje kuba ikibazo kuri bamwe mu bagize uyu muryango

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abarwaye imvunja,Celebzmagazine.com yaherukaga kugendera abatuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ako karere kabarizwa mu bice by’ibirunga na ko kakunze kugaragaramo ikibazo cy’amavunja ariko bisa n’igitangiye koroha.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwemeza ko bwabanje kubarura inzu ku yindi abarwaye amavunja, bwiyambaza ibigo nderabuzima mu kubavura. Abarwaye n’abarwaje imvunja bemeza ko ziterwa n’umwanda uturuka ku bukene.

Musanze: Amavunja akomeje kuba ikibazo kuri bamwe mu bagize uyu muryango

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU