Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi, Ntakirutimana wayoboraga ishuri rya Kabere yasanzwe iwe mu rugo yishwe, mu gihe umugabo we Ndahayo Jean de Dieu yahise aburirwa irengero.

Musanze: Musanze: Ntakirutimana yishe umugore we arangije amuca n’amabere

Ayamakuru yamenyekanye aruko atangajwe n’umukozi wo murugo mu ijoro ryo ku wa Mbere, aremeza ko Umugabo yahise ashyirwa mu majwi kubera urupfu rw’umugore we, wasanzwe mu nzu babagamo yishwe , banamuca bimwe mu bice bigize umubiri we.

Uwamariya Marie Claire Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze , yabwiye itangazamakuru ko bikekwa ko uyu mugore yaba yishwe n’umugabo we witwa Ndahayo wahise anatoroka.

Yagize ati “Hari umugabo wishe umugore we ariko batari bamenya amakuru neza. Twajyanye na Meya dusanga niko byagenze. Tukihagera twasanze yashyize ‘super glue’ muri serire ku buryo gufungura byadusabye kwica urugi.”

Marie Claire yakomeje agira ati “Urebye yashinyaguriye umurambo we kuko yari yamukase amabere no ku nda no ku itama  yahacyebye “

Yavuze ko bikekwa ko ashobora kuba yarishe Ntakirutimana kuko batabyaraga. Aba bombi bari bamaranye imyaka icumi babana nk’umugabo n’Umugore.

Ingingo yi 107 mu gitabo cya mategeko ahana y’u Rwanda avuga ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU