Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire haricyo yasabye leta y’uRwanda nyuma y’ ifatwa rya Sankara wigambaga ibitero by’abacengezi byagiye bigabwa mu bihe bishize mu Rwanda.Mutimawurugo Claire Hari icyo yasabye Leta y' u Rwanda kuri Sankala

Uyu muhanzikazi nyuma y’ifatwa rya Sankala wigambaga ibitero by’abacengezi byagiye bigabwa mu bihe bishize mu Rwanda, haricyo yasabye Leta y’u Rwanda.

Yagize ati; “Ndishimye cyane, uzi kugirango umuntu  yigire akaraha kajyahe, uzi amagambo ye, Uzi kwirarira no kwiyemera agirango Abanyarwanda bahangayike, bahagarike ibikorwa byabo baziko byacitse , agirango igihugu gisubire inyuma muri byose, ntabwo  Imana yabyemera habe na gato”.

“Muri make rero icyo njyewe nifuza nuko Nsaba Leta yacu y’ Ubumwe  ko bafata SANKALA Bakamwicaza muri Bus ya Tembera u Rwanda ubundi ikamuzengurukana bamwereka ibyo yashakaga gusenya, nyuma bakamuha ijambo akagira icyo avuga kubyo yabonye yaragiye guhungabanya. Gusa bibere n’abandi banzi  bose b’u Rwanda ko uzajya  abigerageza Imana izajya imutesha Agaciro. Abavuga ibinyoma, abasebya u Rwanda Bose  bave mu bujiji baze twubake u Rwanda rwacu”.

“Ndasoza iki kiganiro nshimira inzego zose z’ umutekano mu gihugu cyacu ngira nti mwakoze cyane  abanyarwanda twese duterwa ishema no kugira Ingabo na Police bameze nkamwe. Imiyoborere myiza ku Isonga”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU