Nagejeje imyaka 18 ntarakora imibonano mpuzabitsina ariko nkumva babiteramo ikiganiro nanjye nkumva mfite amashyushyu yo kumva uko biryoha ariko kubona umuntu nizera ndetse nazajya nibukiraho ko ariwe nahaye ubusugi bwanjye nkamubura.

Nakundanye n’umusore ubwo nari ndi mu wa 6 secondaire, nkiva gukora ikizamini tugiye gutandukana ansaba kumusezeraho by’umwihariko, namubwiye gukora icyo yifuza cyose kuri njye, anjyana ahantu (…) akora ibishoboka byose birangira tugeze no kungingo, sha yaranshimishije pe, ku bwanjye narishimye numva ndanaryohewe cyanee.

Tumaze gukinishanya cyane nibwo yatangiye igikorwa, kubera ko aribwo bwa mbere yagiye ansaba utuntu twinshi nkumva bingoye ariko ndihangana kuko numvaga nshaka kumva uko bimeze koko.

Yansomaga hose akansaba gutambikiza ambwira ngo ntege amaguru neza, narasakuzaga akikanga bitewe n’aho twari turi hatari hari security neza, nagerageje kwihangana mfunga umwuka nkora ibyo yansabaga, narishimye pe, naramukunze numva ndanezerewe.

Nyuma yaho kuva iwacu ugera iwabo hari hari urugendo rurerure dutegesha 1200Frs kugenda no kugaruka, yageragezaga gushakisha agatike akambwira ngo ntege aranyishyurira, nageragayo tukirirwa muri urwo kuko yabanaga na mukuru we atarakundaga kuhirirwa.

Kumuha ubusugi bwanjye byanteye kuraruka, twaryamanye inshuro nke 5, gusa nyuma nikangamo mbona ko nararutse pe.

Nagerageje kwihangana akampamagara nkanga kujyayo, kera kabaye agatima karanga kakubita no ku magambo yambwiraga yuje urukundo nkumva ndashize, biba ngombwa ko nongera kumuha indi nshuro.

Kugeza ubu inshuti yanjye yagiye kure ntapfa kugera byoroshye, ndaryama nkarara mu byo twakoranaga mu buriri, amagambo yambwiraga niyo angarukamo buri munsi, iyo umuntu azanye ikiganiro kiganisha ku mibonano numva nshize umubiri wose ariko nkihangana.

Mu by’ukuri hari igihe ndyama nkumva ndabishatse cyane, nkumva ndashira umubiri wose, nakwibuka bagenzi banjye batwaye inda nkumva kuba naha undi muhungu ari ikibazo, abantereta bo ni benshi ku buryo ndangaye gato nashiduka byabaye.

Mungire inama, nkore iki muri iki gihe cy’uburibwe ndimo, sinsinzira pe, ijoro rinkeraho aribyo ntekereza, ngize nk’ibyago nkaba mbana n’umusore hafi aho mu nzu nazanashiduka nanamwishyiriye kuko mba numva umubiri wanjye ushanyaraye cyanee nabuze amahwemo, nkigaragura cyane ariko sinikinisha kuko narabigerageje numva ni umwaku mu yindi yose. Nkore iki

Inama zanyu ni ingirakamaro!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU