Nameless Campos umenyerewe mu gukora amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda abona Mr Kagame, Tom Close na AB Goodwin ukora amashusho y’indirimbo ari abaswa.

Nameless abona Mr Kagame, Tom Close na AB Goodwin ari abaswa

Ni nyuma y’ikiganiro Nameless Campos yagiranye n’umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda amubajije ku kibazo aheruka kugirana Tom Close kugeza aho amushyira ku rubuga rwe avuga ko ari umujuru we na Mr Kagabe bakoranye indirimbo.

Mu kiganiro Nemeless Campos yavuze ko Mr Kagame, Tom Close n’umwana wabakoreye amashusho (AB Godwini) y’indirimbo NYIZERA ari abaswa kuko bakoresheje ibikoresho bye.

Nameless abona Mr Kagame, Tom Close na AB Goodwin ari abaswa

Tubibutse ko mubihe bishize uyu Nameless Campos yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko Tom Close, Mr Kagame n’abatunganyije amashusho y’indirimbo yitwa “NYIZERA” bakoresheje umutungo we batamusabye uburenganzira.

Aha uyu musore yavuze ko ibikoresho (background) yakoresheje mu mashusho Like Queen ya Lil G ari nabyo byakoreshejwe mu mashusho y’iyi ndirimbo ya Tom Close.

Nubwo Nameless Campos ashinja aba bahanzi gukoresha igitekerezo cye mu mashusho ye, na we umwe mu bantu bakunze kuvugwaho gukoresha ibitekerezo by’abandi mu bihangano bye.

Nameless abona Mr Kagame, Tom Close na AB Goodwin ari abaswa

Ibi byavuzwe cyane nko ku ndirimbo Too much yakoze mu buryo bumwe na Time to Party ya Dimaond na Mr Flavour, byongera gusakuza cyane ubwo amashusho ya Mpfumbata ya Urban boyz yajyaga hanze, bikavugwa ko uyu musore yahuje ibitekerezo biri mu mashushoy’indirimbo ya Diamond ndetse niya Jason Derulo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU