Perezida Paul Kagame yasezeranyije abaturage ko agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, ubwo azasubira kubasura hakazarebwa umusaruro wabonetse.

Kuri uyu wa Kane Perezida Kagame yasuye abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, bahurira mu kibuga cya Busogo, mu karere ka Musanze.

Ubwo yahageraga, Perezida Kagame yabanje guhamagara abayobozi baganirira ku ruhande mbere y’uko aramutsa abaturage, nyuma aza kubwira abaturage ko mu byo yagarutseho harimo amabati ya fibrociment asakaye UR-CAVM.

Ati “Aho bihera ni ku buyobozi, ni nabo baba bagomba gufasha abaturage kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo […] Byose byagiye bivugwa. Reka mpere ku nyubako bavuze isakajwe na asbestos. Ibyo twabifatiye umwanzuro, hashize imyaka irenze icumi. Ibyo nibyo nahamagariye abayobozi kuko iyo ugeze hano nibyo bya mbere ubona.”

Yavuze ko iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’umwanda, cy’imirire mibi, nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo by’umwanda ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, bagafatanya, ni ibintu biri mu bushobozi bwabo, ntabwo ari ibizava muri leta cyangwa mu baterankunga.”

Yavuze ko Akarere ka Musanze kakira abakerarugendo benshi basura u Rwanda kuko gafite ingagi, bityo abaturage bakwiye gutekereza ko abo bashyitsi bataza kureba umwanda.

Ati “Ntabwo baba baturutse iwaho baje kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza bishobora no kubakumira ntibirirwe baza. Icyo ndizera ko mugiye kugikemura kuko kiri mu bushobozi bwanyu, nimubishaka bizakemuka.”

Yanagarutse ku bibazo by’uduce bitarageramo amashanyarazi n’itumanaho rya telefoni, avuga ko abayobozi araza “kubamerera nabi”, ku buryo niyongera gusubira muri aka gace, abaturage bazamwibwirira ko byakemutse.

Yanagarutse ku mazi ava muri Pariki y’igihugu y’Iburunga agasenyera abaturage, Perezida Kagame avuga ko habayemo uburangare kuko cyagombaga kuba gifite aho kigeze, ko agiye kugihagurukira kuko “ayo mazi ashobora kuyoborwa ukundi cyangwa agakoreshwa ibindi.”

Ati “Ibi byose ndibwira ko ababishinzwe babyumva.”

Yanagarutse ku bibazo by’imbuto z’ibirayi abaturage bakomeje kuvuga ko itaboneka cyangwa ngo ikwirakwizwe uko bikwiye kandi ku gihe, nyamara bishoboka.

Ati “Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.”

Yavuze ko niba bigaragaza ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye.

Perezida Kagame yanavuze ko mu Karere ka Burera, abayobozi bananiwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ikaragiro ryaguriwe ibikoresho bidakora ntirikore ryaratwaye amafaranga menshi, ariko abayobozi bakananirwa gutanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo.

Ati “Abo bayobozi bo biroroshye guhangana nabo, nabwo nzabagirira imbabazi rwose.”

Abayobozi basabwe kwicuza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko nyuma y’ubutumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Burera, abayobozi bagomba guhagurukira ibibazo abaturage bafite kandi bakicuza.

Ati “Ndagira ngo nsabe abayobozi twicuze kuko twarumvise. Hari ikibazo cya mbere cy’imbuto z’ibirayi n’uko zitangwa. Iyo ubajije abaturage, umurongo baguha ni uko ibigo bibikora bihawe rugari, inzego za leta zikabarebererera, byatanga umusaruro.”

Yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye kubikurikirana bigakemuka, hakarebwa niba abikorera barushaho kugira uruhare mu gutubura imbuto z’ibirayi, aho gukomeza guhanga amaso leta.

Yanagarutse ku buryo abaturage bahawe inka ubu zikamwa, “ariko bakeneye ko ayo mata abonerwa isoko bakabona amafaranga, kuko gukira ntawe byishe”, yizeza ko bizakemurwa vuba.

Yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo kuko hari ikibazo “cy’isuku nke yaba mu dusanteri, yaba mu ngo ku buryo hari n’ingo zidafite ubwiherero.”

Yanavuze ko ikindi kibazo gihari kigomba gukemurwa, harimo ko abantu bafite ibiryo byinshi ariko ugasanga hari imirire mibi iri ku gipimo cyo hejuru, ku buryo hakenewe ko abaturage bahinga bakeza, ariko bakagaburira n’abana neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU