Ndimbati yatangaje ko amashusho yashyizwe hanze n’umuntu atazi  arimo gukora kora amabere y’umwana w’umukobwa ngo siwe ngo n’umuntu wabikoze ntazi icyo yari agendereye ahubwo n’abashaka kunsebya.

Mu mperaz z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umusore usa nka Ndimbati arimo kwambura ubusa umwana w’umukobwa amukora kora kumabere mu ruhame rw’abantu abandi barimo baseka.

Bamwe mu babonye aya mashusho banenze cyane uyu mukinnyi wa Filime Ndimbati bavuga ko ibyo yakoze Atari byiza dore ko hari n’abatangiye kumusabira gufungwa kubwo gukorera ikikorwa kitari cyiza umwana w’umukobwa utarageza igihe cy’ubukuru.

Mu kiganiro Ndimbati yagiranye na Radio 10 yamaganiye kure aya makuru avuga ko ntawe yabibonye gutyo ndetse aboneraho no kwerura ko iriya mwenda uriya muntu yagaragaye yambaye ntayo agira mu myenda ye ati” Iriya myenda ntayo ngira kandi namwe murebye neza uriya muntu koko murabona tungana? Urebye niyo ashaka imwe mu myenda abantu basanzwe banziho nambara cyangwa nyinana muri filime.”

Yagize ati” Uko wabonye ariya mashusho niko nanjye nayabonye ‘Ese urebye uriya muntu kuko ubona ari njyewe?’ Oya kuko niriya mwenda ntayo ngira ikindi umuntu washyize hanze ariya mashusho yavugaga ko yafashwe muriryo joro gusa ukuri guhari nuko narindikumwe n’umugore wanjye mu rugo.”

Abajijwe niba ariya mashusho niba nta ngaruka yatangiye kumugiraho yasubije ko ingaruka zitabura kuko abantu benshi bari kumwandikira bamubaza ngo biriya nibiki yakoze nawe akabura uko abasubiza.

Abajijwe ku bijyanye n’umugore we yasubije ko umugore we azi ukuri kwabyo neza kuko iryo joro bari kumwe Ati” Yatunguwe cyane nawe kubera ko iryo joro twari kumwe ahubwo yambwiye ngo hari abantu baba bashaka kutwubakiraho amazina ngo rero duhagarare tubone.”

Yasoje asaba abantu ko ariya mashusho bamubeshyera kuko adashobora gukora ibintu nka biriya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU