Mbanje kubiseguraho ngo mutanseka ko naba narubahutse umugabo wubatse. Mfite imyaka 26 y’amavuko ndi umukobwa umaze umwaka nsoje amashuri ya kaminuza mu ishami ry’ubukerarugendo muri Kenya.

Nkunda umugabo wubatse, ni smart shahu, ariko sinzi ko azanyemera

Amazina yanjye ni Alice ntuye mu Karere ka Kicukiro , ari naho umugabo nakunze atuye. Afite umugore akunda ariko iyo murebye nsanga badakwiranye kuko ni smart cyane kandi nanjye ndi smart ariko umugore we mbona yicupiza bikantera kumva nikundiye umugabo we ku buryo mba numva yemeye kunyitaho namwitwarira.

Umunsi umwe nagize ntya njya mu rugo rwabo mu gitondo cya kare kare , nsanga umugabo arimo gutera ipasi numva ndababaye niko kuyimwaka mufashe ikiganza arayimpa ndamuterera arangije aranshimira , natashye nishimye numva mu mutima wanjye aribwo bwa mbere nkoze igikorwa ntagereranywa.

Ikibazo mfite :

Muri macye nubwo uwo umugabo wubatse ntashaka kuvuga izina akunda umugore we cyane , ni n’umukirisitu ku buryo iyo uvuze ibijyanye no gukunda undi muntu wubatse ahita akwanga urunuka.

Maze kubimuganirizaho inshuro enye akambera ibamba anyereka ko adashaka no kumva ibiganiro nkibyo maze nanjye nkakeka ko yaba yaramvumbuye bitewe nuko nziko agira ubwenge bwinshi.

None bavandimwe ko numva umuriro ugurumana mu mutima wanjye kubera urukundo mukunda nkore iki ? eEe musabe umugore we ndebe ko yamumparira? Mwegere se mubwire uko merewe mu mutima nashaka anyumvire ubusa? Ndumva ngiye gusara mumfashe.

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU