Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wakunze kumvikana mu minsi ishize ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’abandi bafatanyije bamaze gufata pariki ya Nyungwe bagasaba ko ba mukerarugendo bahagarika gusura iyi pariki, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, nyuma yo gutabwa muri yombi akazanwa mu Rwanda.

kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura nibwo itangazamakuru ryeretswe Nsabimana Callixte wigambye ibitero byo muri Nyungwe gusa babwirwa ko atari buze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ko umwunganizi we mu mategeko ari bumuvugire.

Callixte wagaragaye yambaye amadarubindi y’umukara n’ishati y’amaboko maremare irimo ibara ry’ubururu, ipantalo ya kaki acigatiwe n’abapolisi babiri.

Umwavoka we yitwa Nkundabarashi Moise yavuze ko “Ibijyanye n’ibyaha aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.”

Yakomeje avuga agira ati “Uwo nunganira ni we wampisemo. Abavoka dufite amategeko aturengera mu kunganira ukekwaho ibyaha. Kuvuga ko hari abavoka basabwe kumwunganira ntibabikore bafite ubwigenge bwabo.”

Taliki ya 30 Mata 2019 nibwo byatangajwe ko yafashwe ndetse ari mu maboko ya RIB, byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018 n’icya Kitabi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nirwo rumaze iminsi rufunze Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara, rumukoraho iperereza ku byaha aregwa.

Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU