Ikipe ya Manchester City yatwaye igikombe cya shampiyona mu gihugu cy’ Ubwongereza ishobora guhagarikwa mu gikombe gihuza amakipe yabaye ayambere iwabo (UEFA Champions League) umwaka utaha. 

Nubwo yatwaye igikombe cya shampiyona Manchester City ishobora kutitabira UEFA Champions league

Amakuru dukesha BBC muri iki cyumweru avuga ko abashinzwe iperereza muri UEFA bashaka ko Manchester City ihagarikwa muri UEFA Champions league umwaka umwe. Ni mu gihe ibyaha ishinjwa byo kurenza amafaranga ntarengwa mu igura ry’abakinnyi biyihamye (Financial Fair Play).

Uwahoze ari minisitiri w’ intebe mu gihugu cy’ ububirigi Leterme ukuriye akanama gashinzwe iperereza yatangaje ko ikipe ye yatangiye kureba ibimenyetso byose ihereye mu byatangajwe n’ ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage.

Yves  Leterme Uwahoze ari minisitiri w' intebe mu gihugu cy' Ububiligi niwe ukuriye akanama gashinzwe iperereza muri UEFA.
Yves  Leterme Uwahoze ari minisitiri w’ intebe mu gihugu cy’ Ububiligi niwe ukuriye akanama gashinzwe iperereza muri UEFA.

Iki kinyamakuru cyari cyavuze ko Manchester City yarenze mu mategeko yitwaje kuba amafaranga yahabwaga n’abaterankunga yariyongereye.Mu 2014 Manchester city yaciwe amafaranga agera kuri miliyoni 49 za ma pound kubera kurenga mu mabwiriza.

UEFA yo iratangaza ko mu gihe iperereza rirangiye hazitabazwa akanama gashinzwe iperereza k’ igenga kugira ngo batagira uruhande babogamiraho, yirinze kugira ibyo itangaza mu ihagarikwa rya Manchester City yavuze ko bazategereza umwanzuro.

UEFA yavuze ko iperereza ryatangiye gukora kuva i tariki ya 07 Weruwe uyu mwaka.
UEFA yavuze ko iperereza ryatangiye gukora kuva i tariki ya 07 Weruwe uyu mwaka.

Manchetser City yo ku ruhande rwayo yahakanye ko ntabyo yigeze ikora.Umuvugizi wabo yabwiye ibitangazamakuru ko bafite icyizere mu gihe UEFA yemeye ko akanama kigenga nako gakora iperereza ku byaha bashinjwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU