Nyuma yo kwandikira FRVB ayimenyesha ko atazatoza ikipe y’igihugu y’abahungu nku mutoza  wungirije, Nyirimana Fidele abona ari agatego bamuteze.

Nyirimana Fidele abona ari agatego bamuteze

Umutoza w’ikipe ya Volleyball ya UTB Nyirimana Fidele yandikiye ubuyobozi bwa FRVB abamenyesha ko atazatoze ikipe y’igihugu y’abahungu irikwitegura imikino ya Karere ka gatanu (Zone 5) nku mutoza w’ungirije kuko abibona nko kumutega agatego ngo ibigwi bye n’izina amaze kubaka mu mwuga w’ubutoza muri Volleyball yo mu Rwanda byangirika.

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye atajya gutoza ikipe y’igihugu y’abahungu ya volleyball iri kwitegura imikino y’akarere ka gatano (Zone 5), ngo nuko abona ari agatego bamuteze.

Impanvu abyita umutego, nuko ikipe yahawe umutoza Paul Bitoke ngo ayitoze byamutwaye igihe kugirango abashe kuyigeza ku bigwi igezeho kuri VolleyBall y’uRwanda. Mugihe we na mugenzi we ba bahaye ikipe igihe gito kibarirwa mu minsi itarenze ukwezi, ngo batoze ikipe izajya guhagararira u Rwanda mu Karere ka gatanu.

Nyirimana Fidele abona ari agatego bamuteze
Umutoza Paul Bitoke

Umutoza Nyirimana Fidele yakoranye n’umutoza Paul Bitoke mu ikipe y’igihugu y’abahungu, aho Fidele yakoraga nku mutoza wungirije mu mwaka wa 2011, aho yatozaga ikipe ya Kaminuza ya Huye y’abahungu.

Nyirimana Fidele abona ari agatego bamuteze

Amakuru dukesha Umutoza w’ikipe ya Kirehe Volleyball Club Bagirishya Jean de Dieu ( Jado Castar) wahoze yungirije Nyirimana Fidele muri Kaminuza ya Huye avuga ko ikibazo cya Fidele Nyirimana na Paul Bitoke atari icyanone, kuko byahereye mu ikipe ya Kaminuza Paul Bitoke yaje Gufasha ikipe ya Kaminuza, ubwo Fidele yari yungirije Bitoke, Kaminuza  yiteguraga kujya gukina hanze y’igihugu, hanyuma Paul Bitoke akaza gusabira umukinnyi Yakana Laurence wari waje kuyifasha amafanga y’umurengera nk’umukinnyi waturutse hanze y’igihugu aje gukina mu Rwanda, byatumye Nyirimana Fidele atavuga rumwe na Paul Bitoke ikibazo gihera aho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU