Umuhanzikazi Oda Paccy na Producer Junior Multisystem bagaragaje ku mugaragaro baca amarenga kuba bari mu rukundo, ni nyuma y’uko uyu mukobwa yari aherutse kumusinyisha muri Studio ye ya Empire Records.

Oda Paccy na Junior Multisystem baciye amarenga yo kuba bari mu rukundo

Nyuma y’ibi bimenyetso by’urukundo hagati y’aba bombi, Junior atangaza ko ataramenya neza uburemere bw’urukundo ruri hagatiye na Oda Paccy.

Producer Junior amaze igihe arwaye nyuma yo gukora impanuka agonzwe n’imodoka biba ngombwa ko acibwa ukuboko bitewe n’uburyo amagufa yangiritse.

Ubwo uyu musore yari akiri mu bitaro, yagiye asurwa cyane na zimwe mu nshuti ze cyane cyane abazwi mu myidagaduro, aho bagiye bamuteranyiriza amafaranga yo kwifashisha, yose agahabwa Oda Paccy kuko ariwe wamubaga hafi cyane.

Oda Paccy na Junior bagaragaje ko hagati yabo harimo umubano wihariye nyuma y’ubutumwa  aba bombi batangaje babinyujije ku rukuta rwa Instagram buri wese akoresha. Oda Paccy yanditse agaragaza ko hari urukundo afitanye na Junior multisystem agira ati: Odapaccy_offocial #Happy@juniormultisystem@save_the_Date biherekejwe n’udutima twinshi n’impeta yambaye udutima tubiri.”

Oda Paccy na Junior Multisystem baciye amarenga yo kuba bari mu rukundo

Oda Paccy yanditse avuga ko yishimye, akurikizaho izina rya Junior nyuma yaryo yandikaho amagambo yo mu Cyongereza ‘Save the Date’ akoreshwa cyane cyane abakundanye bagaragariza inshuti zabo ko ubukwe buri hafi.

Junior na we ntiyazuyaje kumusubiza kuko na we yahise akoresheje ifoto isa nk’iyo Oda Paccy yandikaho ati “Urukundo ni rwiza Oda Paccy.”

Oda Paccy na Junior Multisystem baciye amarenga yo kuba bari mu rukundo

Kuba Junior yaba ari mu rukundo na Oda Paccy wamuhaye akazi yavuze ko we ubwe atarabihamya neza, avuga ko amakuru yanyayo azayatangaza bitewe n’ibimenyetso azakomeza kugenda abona umunsi ku w’undi.

Oda Paccy we yirinze kugira icyo atangaza avuga  ko ibyo yavuga byose kuri urwo rukundo, haba kwemera ko ruhari cyangwa ntarwo abantu batabyemera. Yagize ati: “Ntacyo ntangaje. Mbyemeye cyangwa nkabihakana n’ubundi ntimwabyemera.”

Uyu mukobwa yaherukaga kumvikana mu rukundo na Producer Lick Lick banabyaranye umwana umwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU