Kuri iki cyumweru taliki ya 05 Gicurasi 2019, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa mu gikorwa cyo gukora siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Perezida Kagame yagaragaye muri iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze isanzwe ibera mu kibuga kinini cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA, giherereye ku Kimihurura.

Nyuma y’iyi siporo, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda gukomeza kwitabira Car Free Day,kandi yemeza ko n’igihe atabashije kwitabira iyi siporo aba ari kumwe n’abanyarwanda,aboneraho gushimira umujyi ko wayaguriye hirya no hino.

Yagize ati “Ngira ngo mubo Meya yavuze bakuze bitabira siporo nanjye yamvuzemo.Niba twe bakuze tubasha kuyitabira,abakiri bato bakwiriye kuyitabira kurushaho.Njyewe niyo ntabonetse, ndi hanze y’igihugu nshaka aho nifatanyiriza namwe,dukomereze aho rero.Umujyi wagize neza gushaka ahandi henshi hegereye abandi benshi.

Ni umuco mwiza kandi n’abandi benshi ku isi batangiye gukurikiza ibyo dukora.Iyo ubonye abandi batangiye gukora ibyo ukora biba bivuze ngo icyo ukora ni cyiza.Dukomereze aho rero.”

Umujyi wa Kigali watangije Car free day muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza ndetse ushyiraho gahunda yo gupima Abanyarwanda indwara zitandukanye ahahuriye abantu muri iyi siporo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’uko iyi siporo yari ngaruka kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo ko ’Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Photo: Internet

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU