Umuhanzi wo muri Uganda Richard Kawesa yitabaje urukiko rurengera itegeko nshinga arega Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni gukoresha indirimbo ye Another Rap atabimusabye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2011, yarangiza akarengaho akayigira iye.

Perezida Museveni ushinjwa kwiba indirimbo ‘Another Rap’ yasabiwe gukurwaho ubudahangarwa ashinjwa kwiba indirimbo ‘Another Rap’

Uwo mugabo witwa Richard Kawesa mu kwezi kwa Werurwe yari yasabye urukiko rukuru ko rwategeka Museveni kumwishyura indirimbo yamamaye nka Another Rap kuko ari we wayanditse akanayitunganya.

Kawesa kandi yareze Ikigo cya Uganda gishinzwe Kwandika Ubucuruzi kuko cyemereye Museveni kwiyandikishaho Another Rap. Ashimangira ko ari we wakoze iyo ndirimbo agendeye ku magambo y’Ikinyankore yakuye mu ijambo rya Perezida ryo ku wa 9 Ukwakira 2010.

Uwo munyamuziki yandikiye Museveni mu mpera za 2018 yaka miliyari eshanu z’amashilingi kubera yamwibye umutungo mu by’ubwenge ariko undi yanga kuyishyura.

Perezida Museveni avuga ko ari we wategetse ko iyo ndirimbo Another Rap ikorwa, ibyo bikaba bimugira nyirayo mu buryo busesuye. Avuga kandi ko ‘Another Rap’ yanditswe kuri nimero ya UG/C/2010/25 iri mu izina rye.

Richard Kawesa amaze kurambirwa gusiragira kwa perezida, yitabaje inkiko, azisaba kwishyurwa kuko indirimbo ye yakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu kirego yashyikirije Urukiko rw’Itegeko Nshinga, yasabye ko Museveni avanwaho ubudahangarwa bwa Perezida kugira ngo abone kuregwa nk’umuntu usanzwe.

Ati “Uko byagenda kose ubudahangarwa bwa Perezida si ndakumirwa, kuko Perezida ashobora kuba umwe mu baburana mu rukiko rw’ikirenga.”

Ibi abishingira ko mu bikorwa by’amatora, ubwo budahangarwa perezida abuvanwaho hashingiwe ku ngingo ya 104 y’itegeko nshinga, kugira ngo abe yaryozwa amakosa yakoze.

Indirimbo Another Rap yakinwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rya NRM mu matora ya perezida wa Uganda muri 2010 na 2011, aho Museveni yayikoreshaga cyane yiyegereza urubyiruko.

Kawesa ni umunyamuziki uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, mu njyana ya Africa World. Indirimbo ze zakoreshejwe mu filime mpuzamahanga nka The First Grader na The Last King of Scotland.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU