Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera yanga gutambuka ku banyarwanda bahatuye atabasuhuje, niko guhagarika imodoka yarimo arabasuhuza bose 

Perezida Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera agararaga ku muhanda arabasuhuza

Perezida Kagame ukunze gutungura abantu batabyiteze agahagarara akabasuhuza, uyu munsi yanyuze mu karere ka Bugesera, abona imbaga y’abantu niko guhagarika imodoka ye arabasuhuza.

Amafoto yakwirakwiye ku nkuta zitandukanye za Twitter, yerekanye Perezida Paul Kagame ari mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera asuhuza abaturage bari benshi ku muhanda.

Mu minsi ishize nabwo perezida Kagame yatunguye abaturage bari bahagaze ku muhanda ubwo yahagararaga I Musanze avuye i Burera ndetse no mu mujyi wa Mahoko yasuhuje abantu abatunguye ubwo yari agiye i Rubavu.

Perezida Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera agararaga ku muhanda arabasuhuza
Perezida Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera agararaga ku muhanda arabasuhuza

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yatunguye abanya Bugesera agararaga ku muhanda arabasuhuza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU